Rurageretse hagati ya Netanyahu na Einsonkot

Amatora y’Inteko Ishinga Amategeko ya Israel yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, yasize igihugu mu gihirahiro cya politiki, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu n’umwe mubatavuga rumwe na we ukomeye, Gadi Eisenkot, bombi bagaragaje ubushake bwo kuyobora Guverinoma nshya, mu gihe nta ruhande rwabonye imyanya ihagije yo kugira ubwiganze mu nteko.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo n’ibyavuye mu matora y’igereranya (Exit polls) byagaragaje ko amashyaka ashyigikiye Netanyahu n’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na we riyobowe na Eisenkot byegereje kunganya imyanya, buri ruhande rukaba rutarabashije kugera ku myanya 61 ikenewe kugira ngo rigire ubwiganze mu nteko ishinga amategeko ya Israel igizwe n’imyanya 120.

Nyuma yo kumenya ibyavuye muri ayo matora, Netanyahu yasabye ko hashyirwaho Guverinoma ikomeye ishingiye ku mashyaka y’iburyo, agaragaza ko agifite ubushake bwo gukomeza kuyobora igihugu.

Ku rundi ruhande, Gadi Eisenkot yavuze ko Abanya-Israel batoye impinduka kandi ko batagishaka ko Netanyahu akomeza kuyobora igihugu. Yasabye Minisitiri w’Intebe kuva muri politiki, anatangaza ko azaharanira gushyiraho Guverinoma nshya.

Eisenkot yanaburiye Netanyahu ko adakwiye gukoresha ibibazo by’umutekano w’igihugu mu nyungu za politiki, cyane cyane mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’umutekano.

Nubwo Eisenkot yagaragaje icyizere cyo gushyiraho Guverinoma nshya, na we ahanganye n’imbogamizi yo kubona amashyaka yamufasha kugera ku bwiganze bukenewe. Amashyaka ahagarariye Abarabu bo muri Israel ashobora kugira uruhare rukomeye mu biganiro byo gushaka abazafatanya kuyobora igihugu, ariko Eisenkot yari yaragaragaje ubushake buke bwo kuyashakiraho ubufasha mu gushyiraho Guverinoma.

Aya matora niyo ya mbere abaye  kuva ibitero bya Hamas byagabwe kuri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, byakurikiwe n’intambara mu Ntara ya Gaza ndetse n’andi makimbirane yagutse mu Burasirazuba bwo Hagati, arimo ayahuje Israel na Lebanon na Iran.

Umutekano w’igihugu, uburyo Netanyahu yayoboye intambara n’ibibazo byavutse nyuma y’ibitero bya Hamas biri mu byagize uruhare rukomeye mu biganiro byaranze ibikorwa byo kwiyamamaza.

Abatoye bageze kuri 77.7%, kikaba ari igipimo cyo hejuru ugereranyije n’amatora yabaye mu myaka irenga 20 ishize.