Abanyeshuri 195 FARG nitabarenganura ngo bazitabaza Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’Igihugu

Abanyeshuri bagera 195 biga muri Kaminuza y’Abadivantisite y’i Mudende baratabaza Ikigega cya Leta gishinzwe gutera Inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG kubaha  amafaranga yo kubatunga n’ay’ ishuri  bamaze amezi arindwi batayahabwa. Bavuga ko babayeho mu buzima bubi ndetse ko hari bamwe bahagaritse amashuri.

Ikigega FARG cyemera ko kitabahaye aya mafaranga kuko ngo benshi batsinzwe amasomo. Kikavuga ko uzagaragaza impamvu yatsinzwe zifatika ashobora kuzayahabwa.

Agahinda ko kudahabwa amafaranga y’ ishuri n’ ayo kubatunga azwi nka ‘bourse’ gasangiwe n’abanyeshuri bagera ku 195. Ntawabonye n’urumiya guhera  mu kwezi kwa gatandatuumwaka wa 2018. Ubu tugeze mu kwezi kwa kane 2019.

Biga muri Kaminuza y’Abadivantisite AUCA ndetse umunsi ku wundi ngo bahora mu nzego za FARG basaba ko barenganurwa ariko bikanga bikaba iby’ ubusa.

Kuri uyu wa gatatu abanyeshuri 10 bahagararaiye abandi bazindukiye ku biro bya FARG  i Remera  bayisaba ko bahabwa aya mafaranga. Bavuga ko babayeho mu buzima  buteye  inkeke, ndetse ngo hari n’ ubwoba ko abari bagiye kurangiza amasomo bandikaga igitabo bagihagarika. Basaba FARG ko yabumva nk’umubyeyi ikabasindagiza bakarangiza amashuri.

Umwe yagize ati: “Bitewe no kutagira aya mafaranga y’ ishuri n’ayo kudufasha bamwe bakuwe mu mazu babamo baratashye, icyakora kaminuza ntiratwirukana ariko nabyo  biri vuba.”

Undi nawe uvuga ko yatsinzwe bitewe n’ubuzima butoroshye bwabagoye ku mashuri yunzemo ati: “nk’ ubu aka kanya nyir’inzu murimo amezi agera ku munani. Yaraje ashyiraho ingufuri arakinga. Umunsi umwe  ndara ku nshuti zanjye ejo nkarara ahandi. FARG nidufashe n’ubundi yaratureze kuva twiga muri mashuri yisumbuye nidufashe tureke gucikisha amashuri.”

Eng.Theophile Ruberangeyo  umuyobozi w’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga Abarokotse Jenoside batishoboye FARG, ashimangira ko kudaha aba banyeshuri amafaranga hagendewe ku itegeko rya FARG rikubiye  mu masezerano atanga iyi ‘bourse’ aba banyeshuri basinye, rivuga ko umunyeshuri utsinzwe isoma akwiye kuryiyishyurira. Gusa avuga ko abatsinzwe ku mpamvu zifatika zizasuzumwa izifite ishingiro bagahabwa aya mafaranga.

 Ati: “Biri mu masezerano abanyehsuri bagenderaho n’ ubundi utsinzwe isomo araryiyishyurira ariko turaza gusuzuma ikibazo cya buri muntu ku giti cye dusuzume n’ impamvu zatamye atsindwa. Niba yararwaye arazana impapuro zo kwa muganga zibyemeza. Nidusanaga koko ari ibibazo biremereye bitabakomokaho ibyo ngibyo tuzabyiga turi ababyeyi.”

 Muri aba banyeshuri 195 hagize abo FARG yemeza ko ibisobanuro byabo byo gutsindwa bitayinyuze, abadafite ubushobozi bwo kwiyishyurira byabasaba guhagarika kwiga imyaka 2 bakazongera gusaba ko FARG yabaha inguzanyo.

Aba banyeshuri nabo ntibahakana ko hari amasomo batsinzwe ariko bagasaba FARG ko yasuzumana ubushishozi impamvu z’ubuzima butandukanye bunagoye aba banyeshuri babayemo ku mashuri bamwe bemeza ko byabaye intandaro yo gutsindwa.

Abatazanyurwa n’ umwanzuro bifuza bumvikana ku ruhande bavuga ko bazitabaza Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ Igihugu ngo ibarenganure ntibacikishe amashuri.

Leave a Reply