SUDAN: General Abdel Fattah Al-Burhan yarahiriye kuyobora Leta nshya

Muri Sudani, General Abdel Fattah Al-Burhan niwe watorewe kuyobora urwego rukuru rw’igihugu kugeza habaye amatora mu gihugu.

Urwo rwego rugizwe n’abasirikali bane bavanze n’abasivili batandatu.

Ibitangazamakuru byo muri Sudan bivuga ko Burhan n’abo bazafatanya kuyobora igihugu barahiye kuri uyu wa gatatu.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’intebe mushya Abdalla Hamdok nawe arahira uyu munsi.

General Burhan niwe wari uyoboye inama ya gisirikare yahiritse Perezida Omar al-Bashir ku butegetsi mu kwezi kwa kane uyu mwaka.

Byabaye nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage ibihumbi n’ibihumbi yamaze amezi ane basaba ko Bashir avaho.

Burhan azategeka amezi 21 asimburwe n’umusivili uzayobora amezi 18 kugeza igihe cy’amatora.

Kugena abategetsi b’Urwego Rukuru rw’Igihugu byagezweho nyuma y’amasezereno y’amahoro yasinywe hagati y’abayobozi b’abigaragambyaga n’inama ya gisirikari.