Ubuhinde: Abantu 11 bafataga selfie bishwe n’inkuba

Inkuba yakubise yica abantu 11 abandi benshi barakomeraka mu mujyi wa Jaipur mu majyaruguru y’Ubuhinde kuri iki cyumweru tariki 11 Nyakanga 2021.

Abo yakubise barimo bafata ‘selfie’ mu mvura bari ku gasongero k’umunara mu nzu y’umutamenwa yubatswe mu kinyejana cya 12, ikaba ahantu hakurura abakerarugendo benshi.

Abagera kuri 27 bari ku munara w’iyi nzu ubwo byabaga, bamwe muri bo bivugwa ko basimbutse bakagwa hasi.

Umupolisi mukuru yabwiye abanyamakuru ko uwo munara ari ho hantu hakurura abantu kuri iyi nzu, yongeraho ko benshi mu bapfuye ari abakiri bato.

Inkuba zimaze kwica Abahinde bagera ku 2,000 kuva mu 2004.