Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Igisirikare cya Sudan cyavuze ko gitangaza ‘itangazo ryihutirwa’ vuba - FLASH RADIO&TV

Igisirikare cya Sudan cyavuze ko gitangaza ‘itangazo ryihutirwa’ vuba

Ahazaza ha Omar al-Bashir nk’Umukuru w’Igihugu hari kwibazwa nyuma y’amezi menshi y’imyigaragambyo idashaka ubuyobozi ni mu gihe igisirikare cyavuze ko hari icyo kiri butangaze vuba aha.

Itangazamakuru ry’Igihugu ryavuze ko Igisirikare cya Sudan kiri butangaze itangazo ryihutirwa nyuma y’imyagaragambyo imaze iminsi idashaka umutegetsi umaze igihe kirekire ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Omar al-Bashir.

Umunyamakuru utatangaje byinshi birenze yagize ati “ Hari itangazo ryihutirwa igisirikare cya Leta kiri butange, muritegereze.”

Imyigaragambyo yatangiye mu Kuboza k’umwaka wa 2018, yabaye imbogamizi ikomeye ku butegetsi bwa Bashir bumaze imyaka, hafi, 30.

Uyu wa kane wabaye umunsi wa gatandatu abigaragambye bicaye imbere y’Ibiro bya girikare ari naho hari Ibiro bya Bashir na Minisiteri y’Ingabo.

Imbaga y’abigaragambya bamaze amajoro arenga atanu bari imbere y’inzu z’Ubutegetsi bwa Sudani, babyina, banaririmba indirimbo z’impinduramatwara.

Leave a Reply