Tanzania: Inteko, kera kabaye, igiye gusuzuma raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari

Inteko Ishingamategeko yavuze ko yiteguye gukorana n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ariko ngo ntabwo yifuza kongera kubonana amaso kuyandi na Prof. Mussa Assad uyobora uru rwego.

Ikinyamakuru The Ctizen cyanditseko Job Ndugai Perezida w’Inteko yavuze ko iyi raporo bazayikoraho ariko Aassad  adahari kuko bamufashe nk’umuntu mubi imbere yabo.

Nyamara ariko ikinyamakuru BBC cyo cyanditseko iyi nteko ishingamategeko yasabye ko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yegura.

Uyu mugabo, aherutse kugirana ibibazo n’inteko ubwo yajyaga muri Amerika, akavuga amagambo yafashwe nko gusebanya n’abadepite. Perezida Magufuli ntacyo aratangaza ku kuba Prof Musa Aasad yakwegura.

Leave a Reply