Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ramsey yakiniye Arsenal umukino wa nyuma basezerera Napoli - FLASH RADIO&TV

Ramsey yakiniye Arsenal umukino wa nyuma basezerera Napoli

Aaron Ramsey wavunikiye mu mukino wa 1/4, Arsenal yasezereyemo Napoli, nyuma yo kuyitsinda ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Imvune ishobora kutamwemerera kuzakinira Arsenal undi mukino muri uyu mwaka w’imikino nk’uko byatangajwe na Unai Emery utoza Arsenal.

Ramsey yabanje mu kibuga ubwo ikipe Arsenal akinira yatsindaga Napoli 1-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cya Uefa Europa League, umukino Arsenal yaboneyemo tike yo gukina imikino ya 1/2 isezereye Napoli ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Muri uyu mukino, Aaron Ramsey yasohotse mu kibuga ku munota wa 23 nyuma yo kugira ikibazo mu kibero ‘hamstring’, imvune ishobora kutamwemerera kuzagira undi mukino akinira Arsenal, mu gihe yitegura kwerekeza muri Juventus umwaka utaha w’imikino.

Emery Unai utoza Arsenal, yagaragaje ko ahangayikishijwe n’imvune ya Ramsey ndetse anemeza ko Ramsey ashobora kutazongera gukinira Arsenal.

Agira ati: “ Yagize ikibazo mu kibero ‘hamstring’ kandi mu busanzwe biriya biba bivuze ko umukinnyi amara ibyumweru runaka hanze y’ikibuga, navuga ko ari umukino wa nyuma adukiniye.”

Ramsey yinjiye muri Arsenal mu mwaka wa 2008 aguzwe miliyoni eshanu, akaba azayisohokamo tariki ya 1 Kamena uyu mwaka yerekeza muri Juventus yamaze kumusinyisha amasezerano y’imbanzirizamasezerano amugire umwe mu bahembwa menshi ku isi.

Leave a Reply