Rwanda: Hagaragaye ibihugu 13 abanyereza umutungo wa Leta bajya kuwuhishamo

Ubushinjacyaha
bw’u Rwanda bwatangaje ko hari ibihugu 13 bicyekwa kuba ariho abanyereza
umutungo wa Leta bajya kuwuhisha, kandi u Rwanda rwatangiye gukorana na byo
kugira ngo iyo mitungo igaruzwe.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho umugenzuzi mukuru w’imari
ya Leta, asabye ko ubucamanza bukwiye gukora akazi ka bwo mu gukurikirana
abanyereza n’abakoresha nabi umutungo wa Leta.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta iherutse
gushyirwa ahagaragara, yerekana ko mu mwaka wa 2018,   amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko
ziyasobanura, ayasohotse inyandiko zidahagije, ayasesaguwe, ayasohotse nta
burenganzira n’ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yose ari 5 n’igice mu
gihe mu myaka ibiri yabanje yari asaga Miliyari 17.

N’ubwo byumwikana ko amafaranga akoreshwa nabi
yagabanutse, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Biraro Obadiha, yasabye
ubutabera gukora akazi kabwo kuko ngo nta faranga na rimwe rya Leta rikwiye
kunyerezwa cyangwa gukoreshwa nabi.

Yagize ati“Rero  Ibimenyetso turabitanga, n’uwashaka n’ibindi, yaba
ari nawe uzaze, ariko icyo ubikoresha ibyo ni bindi.”

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta

Mu bihe bitandukanye, Abadepite bagize Komisiyo
Ishinzwe gukurikirana Imari n’Umutungo bya leta (PAC) bakunze kugaragaza ko batumva
impamvu “ibifi binini” (abayobozi bakomeye) bataryozwa umutungo wa
rubanda uba watikiriye mu bigo bayobora, bikarenga bikaryozwa bamwe mu bayobozi
baciriritse. 

 Impuguke mu bukungu Dr. Bihira Canasius isanga
hakwiye uburyo bwihariye bwo kubakurikirana.

Ati “Kongera
ingengo y’imari ni ibintu byiza  bituma
n’ubukungu butera imbere, ariko ni ingamba zo gukurikirana ko akoreshwa icyo
yaganewe kugirango hatagira abayashyira mu mifuka yabo zigomba gushyirwaho.”

Dr. Bihira Canisius, impuguke mu bukungu

Uretse no kuba hari abayobozi bakomeye badafatwa ngo
baryozwe ibya rubanda bitikirira mu bigo bikomeye, byanakunze kuvugwa ko
hashobora kuba hari imbaraga nke z’ubutabera  kuko hari n’abafatwa nyuma y’igihe gito
bakongera kugaragara bidegembya.

Umushinjacyaha Nyirurugo Jena Marie Vianney, ukuriye
ishami ry’ubushinjacyaha bukuru rikurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu,
yabwiye itangazamakuru rya Flash ko hari imanza nyinshi batsinze zabari
bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta, kandi ko  ubu imitungo y’abacyekwaho iki cyaha isigaye
ifatirwa.

Kuri ubu imitungo y’abasaga 200 bacyekwaho kunyereza
umutungo wa Leta ngo yarafatiriwe. Naho kuba hari ibifi binini bifatwa bigahita
birekurwa kubwo kubura ibimenteso, ubushinjacyaha nk’umuburanyi ngo hari ubwo
bujurira iyo butanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko.

Ati“Kugeza ubu hari ibibanza twafatiriye n’amazu
birenga 200, hari imodoka twafatiriye hari n’ibimaze kunyagwa n’inkiko.”

Nyirurugo

Mu bihugu bitandukanye bya Afurika, abayobozi bakuru
biba amafaranga bakajya kuyahisha mu mahanga, kandi biracyekwako no mu Rwanda
ariko bimeze kuko hari ibihugu 13 bicyekwa kuba ariho abayobozi banyereza
amafaranga ariho bayajyana. Nyirirugo Jean Marie Vianney avuga ko
ubushinjacyaha bwatangiye gukora n’ibi bihugu n’ubwo yirinze kubivuga amazina.

Ati “Hari
ibihugu bigera kuri 13 turi gukorana na byo mu iperereza, twabashyikirije
ubusabe bwacu tubasaba ko badufasha mu iperereza kubo ducyeka ko baba
baranyereje imitungo hano bakayihisha hanze.”

Ubushinjacyaha bunavuga ko bushyize ingufu mu guhugura
abashinjacyaha, hagamijwe kubongerereza ubushobozi bwo gushaka ibimenyetso
simusiga ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Mu myaka itanu ishize, ubushinjacyaha buvuga ko
bwashyikirije inkiko abamadosiye arenga 1900, aregwamo abantu barenga ibihumbi
2 bakurikiranweho umutungo ungana na Miliyari zirenga 55.

Inkuru ya Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply