Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Trump yanze gukorana n’Abademokarate mu gihe bakimukoraho iperereza - FLASH RADIO&TV

Trump yanze gukorana n’Abademokarate mu gihe bakimukoraho iperereza

Ibi Perezida Trump yabitangaje nyuma y’uko Umukuru w’Inteko Ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Nancy Pelosi amushinje kugira ibyo ahishyira.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, kuri uyu wa gatatu yavuze ko atazigera agira icyo aganira n’Abademokarate mu gihe bakimukoraho iperereza.

Mu kiganiro yatangiye mu busitani bwa White House, Trump yavuze ko bidashoboka ko baganira ku bikorwaremezo cyangwa ikindi kibazo icyo aricyo cyose, mu gihe iperereza rigikomeje.

Umukuru wa Leta Zunze Ubumwe avuze ibi mu gihe Nancy Pelosi uyoboye Inteko Ishingamategeko, amushinje gukinga ikibaba.

Donald Trump ntiyumvise neza iby’iri perereza, nyuma yo guhagarika inama atishimye n’Umuyobozi w’Abademokarate Nancy Pelosi, Chuck Schumer n’abandi. Ni imana yari kwiga ku bijyanye n’imishinga y’ibikorwaremezo.

Perezida Trump yarakariye cyane Abademokarate nyuma y’aho Pelosi akomeje kumushinja uruhare mu guhishira abakoze ibyaha.

Trump yakunze kunenga cyane amaperereza y’Abademokarate, na raporo ya Mueller bishaka guhuza uruhare rw’Uburusiya bushobora kuba bwaragize mu matora yamuhaye intebe muri White House n’ubucuruzi bwe cyangwa indi mitungo afite ku ruhande.

Iri perereza ry’Abademokarate risuzuma niba Trump yarahunze ubutabera ubwo iperereza rya Mueller ryakorwaga kubera imitungo n’ubucuruzi bwe bwite.

Nancy Pelosi n’abandi bayobozi bakuru mu nteko, bamaze amezi menshi bakusanya ibimenyetso kuri Perezida Trump, kugira ngo batangize inzira yo kumutakariza ikizere.

Leave a Reply