Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Nyabihu-Abantu bataramenyekana bibye ibendera ryo ku kagari - FLASH RADIO&TV

Nyabihu-Abantu bataramenyekana bibye ibendera ryo ku kagari

Abantu bataramenyekana bibye ibendera ry’igihugu ryari ku kagari ka Mwiyanike mu murenge wa Muringa ho mu Karere ka Nyabihu.

Amakuru y’ibura ry’iryo bendera ry’igihugu yatangajwe n’umukozi ushinzwe umutekano wabimenyesheje umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Mwiyanike.

Birakekwa ko abo bajura, bitaramenyekana icyo bari bagendereye, baciye agashumi kari karifashe hanyuma bakaryururutsa.

Mu kiganiro kigufi umunyamakuru wacu ukorera mu Burengerazuba yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muringa, bwana Byukusenge Emmanuel yemeje aya makuru.

Yagize ati” Saa kumi n’ebyiri z’igitondo gitifu w’akagari yambwiye ko ayo makuru yayahawe n’umunyerondo wamubwiye ko baribuze, yambwiye ko yahageze akabona bisa nk’aho baciye agashumi bakaryururutsa bakaritwara”.

Si ubwa mbere mbere ibendera ry’igihugu ryibwe muri uyu murenge wa Muringa kuko no mu Kagari ka Muringa ko muri uwo murenge ryigeze kwibwa.

Gitifu avuga ko hari ubwo ababa bafitanye ibibazo n’abagomba kuharara babikora nk’agahimano, ati” Uko bigaragara ni ababa bafitanye ibibazo n’abagomba kuharara kugira ngo babahime, ni byo turimo gukurikirana”.

ubwo twakoraga iyi nkuru, ubuyobozi bw’umurenge bwari mu nama n’abaturage mu iperereza rigamije kumenya ababa baritwaye.

Inkuru ya Honoré Umuhoza

Leave a Reply