Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC : Ababyeyi bigaragambirije umwanzuro wafashwe n’Abarimu - FLASH RADIO&TV

RDC : Ababyeyi bigaragambirije umwanzuro wafashwe n’Abarimu

Ababyeyi bariye karungu bajya mu mihanda bigaragambiriza umwanzuro wafashwe n’abigisha mu mashuri ya kiliziya afashwa na Leta banze kwigisha badahawe agahimbaza musyi ka mwarimu.

Radio y’Abafransa RFI ku rubuga rwayo yanditse ko aba babyeyi bamaganye aya mashuri yabihaye Imana bikaba byakaze cyane imbere ya Cathédrale de Notre-Dame de la Paix de Bukavu.

RFI ivuga ko ababyeyi bavuga ko abihayimana atari abantu kuko umutegetsi mukuru mu gihugu yemereye ababyeyi ko kwiga ari ubuntu mu mashuri abanza.

Abarimu muri aya mashuri banze kwigisha, ibi nibyo byarakaje ababyeyi basaba ko aya mashuri ya Kiliziya afungwa cyangwa se abarimu bayarimo badashaka akazi bakirukanwa cyane ko hari benshi bagakeneye.

Ababyeyi ngo bariye karungu ndetse batwitse n’amapine bavuga ko kiliziya ishaka kubakenesha ku ngufu.

Nubwo nta gisubizo kiratangwa kinononsoye kuri iyi ngingo yo kwigira ubuntu, hari amakuru avuga ko mu gihe kitarambiranye hazaba  inama yereka abarimu uko bazahabwa amafaranga ariko abana bakiga.