Kenya: Abantu 10 barimo n’Abapolisi baguye mu gitero cy’amabandi

Abantu icumi baguye mu gitero cyagabwe n’amabandi yitwaje intwaro ku modoka yarimo abantu 3 bahita bahasiga ubuzima, abandi barindwi baguye mu mirwano yo guhangana nacyo barimo abasivili 8 n’abapolisi 2 bari ku burinzi ahitwa Jaldesa, mu ntara ya Marsabit.

Umwe mu bayobora igipolisi mu ntara ya Marsabit yabwiye ikinyamakuru The Nation ko iyi nkuru ari impamo, ariko yirinda kuvuga byinshi kuko ari inkuru ikomeye kuko ubuzima muri uyu mujyi busa n’ubwahagaze.

N’ubwo nta butegetsi bwa Leta ya Kenya buratangaza mu buryo burambuye uko byagenze, amakuru aravuga ko inzego z’umutekano ku rwego rw’intara zahise ziterana igitaraganya.