Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Menya uko imihanda izakoreshwa mu gihe cy'inama ya ICASA itenganyijwe mu Rwanda - FLASH RADIO&TV

Menya uko imihanda izakoreshwa mu gihe cy’inama ya ICASA itenganyijwe mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda yatangaje zimwe mu mpinduka zizagaragara mu ikoreshwa ry’imwe mu mihanda yo muri Kigali mu gihe u Rwanda ruzaba rwakira inama mpuzamahanga yiga kuri virus itera agakoko ka Sida (ICASA).

Iyi nama izitabirwa n’abagera ku 10 000 ndetse ikaba n’imwe mu zihuza abantu benshi muri Afurika biga kuri virus itera agakoko ka Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina izatangira imirimo yayo ku wa 2 Ukuboza igeze ku wa 7 Ukuboza 2019.

Mu rwego rwo kwakira neza abazayitabira no kwirinda akavuyo k’imodoka mu muhanda, Polisi y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter yashyize hanze itangazo rikubiyemo impinduka mu mikoreshereze y’imwe mu mihanda yo muri Kigali.

Iti “Turabamenyesha ko mu rwego rwo korohereza abazitabira inama mpuzamahanga, ICASA2019Rwanda, izakirwa mu Rwanda kuva 02-07/12/2019, umuhanda uva ku Kabindi unyura KBC ugakomeza Kigali Heights ujya Remera uzajya ufungwa mu masaha y’igitondo kuva 07:00h -10:00h.”

Polisi y’u Rwanda yatanze ubundi buryo ku basanzwe bakoresha uyu muhanda.

Iti “Abasanzwe bakoresha uyu muhanda bajya cyangwa bava mu cyerekezo cya Remera turabasaba gukoresha umuhanda wa Kanogo – Rwandex – Sonatube. Abagomba gukoresha uyu muhanda bazajya banyura munsi ya KBC batageze kuri rond point. Tubasabye kwihanganira izi mpinduka. Murakoze.”

Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre izitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu 150 byo hirya no hino ku Isi barimo, abakora ubushakashatsi, abanyeshuri, abarimu muri za Kaminuza, abaganga, abakora mu by’imiti ndetse ndetse n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu 5 n’abafasha b’abakuru b’ibihugu byose byo muri Afurika, bose biga ku ngamba zarushwaho gufatwa mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Sida.