Coronavirus: Amashuri, Kaminuza n’insengero mu Rwanda byahagaritswe

Nyuma y’uko mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere urwaye Coronavirus, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko amashuri, kaminuza n’insengero bihagaritswe mu gihe kingana n’ibyumweru bibiri mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya’icyorezo cya coronavirus mu Rwanda.

Mu itangazo iyi Minisiteri imaze gushyira ahagaragara riravuga ko kuva kuri iki cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020, kujya mu materaniro byahagaritswe bityo ko abaturage bagomba gusengera mu ngo zabo.

Abiga mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza nabo kuva ku wa mbere tariki ya 16 Werurwe 2020, amasomo yahagaze.

uri iri tangazo Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi birimo ubukwe, na siporo nabyo byahagaritswe. abitabira imihango yo gushyingura nabo barasabwa kujyayo ari bacye, kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyageze mu Rwanda.

Ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’abakora muri Resitora byo birakomeza gukorwa ariko abantu ntibakwiye kwegerana (hagati y’abantu hagomba gushyirwamo intera ya Metero imwe.)

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ingendo zitari ngombwa zigomba kwirindwa, ndetse abagendera mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ntibagomba kwegerana.

Abakozi b’ibigo bagomba gukorera mu rugo aho bishoboka hagendewe ku mabwiriza y’abakoresha babo.

Minisiteri y’ubuzima irongera kwibutsa abanyarwanda ko gukaraba intoki mu buryo bunoze ndetse no kwirinda kugendera mu bikundi by’abantu aribwo buryo bwiza bwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus.