Perezida Kagame arasaba Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Perezida Paul KAGAME n’ubwo mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbee wanduye covid-1, abanyarwanda badakwiye kugira impagarara kuko ntacyo byafasha ahubwo gukurikiza ngamba zisobanutse arizo shingiro zo kwirinda kgukwiriza iki cyorezo.

Nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, Umuhinde wageze mu Rwanda ku wa 8 Werurwe 2020 avuye i Mumbai, yatahuweho icyorezo cya Coronavirus.

Umukuru w’igihugu abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko n’ubwo Isi ikomeje kugarizwa n’icyorezo cya Covid-19, abo imaze guhitana bakwiye kuzirikanwa anashimira inzego z’ubuzima zikomeje gukora iyo bwabaga muri ibi bihe.

Ati: “Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya covid-19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima oms  bakomeje  kutugenda imbere muri bihe.”

Perezida Kagame yibukije abanyarwanda ko kugira impagarara ntacyo byafasha ahubwo kugira ingamba zo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi corezo.

Ati “ Kugira impagaraga muri ibi bihe ntacyo byafadufasha. ingamba zisobanutse kandi zihamye nizo nshingiro zo gukomeza ikwirakwizwa ry’iki cyorezo. Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu besnhi kandi bagahagarara ahitaruye n’ibindi.”

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko buri wese akangurirwa kugurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima nk’uko imigenzo myinza yo kwirinda ibyibutsa.

Prezida Paul KAGAME yasoje avuga ko abanyarwanda nibakurikiza ibisabwa nta kabuza bizatanga umusaruro mwiza.

Ati “Nk’uko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye binyuze mu bufatanye n gukorera hamwe.ibi biradusaba kwitwararira twakomeje kwerekana nk’abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku mursaruro mwiza.”

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuhinde wasanzwemo coronavirus ‘atari afite ibimenyetso ubwo yageraga mu Rwanda, yishyikiriza inzego z’ubuzima ku wa 13 Werurwe, aho yahise asuzumwa. Ubu arimo kwitabwaho kandi ameze neza, yashyizwe ahantu ha wenyine yatandukanyijwe n’abandi barwayi.’

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko nyumayo kubona ko umuntu wa mbere yanduye icyorezo cya Covid-19, kuri ubu umugore we ndetse n’umukozi we bamaze gushyirwa mu kato kugira ngo harebwe niba baba batanduye.

Iyi Minisiteri yakomeje isaba abaturage bose gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima, by’umwihariko gukaraba intoki, kwirinda inama zihuza abantu benshi no kumenyekanisha ibimenyetso byose umuntu agize binyuze mu guhamagara ku 114.