RDF yivuganye abarwanyi 2 ba FLN bari bagabye igitero ku Rwanda

Ingabo z’u Rwanda zishe inyeshyamba 2 z’umutwe w’iterabwoba wa FLN zaraye zigabye igitero mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi.

Izi nyeshyamba zikaba zari ziturutse ahitwa Giturashyamba muri Komine Mabayi mu gihugu cy’u Burundi.

RDF ivuga ko yafashe ibikoresho binyuranye birimo imbunda na grenade izo nyeshyamba zari zitwaje.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga kandi ko nyuma y’aho zisumbirijwe zahungiye mu Burundi mu Ishyamba rya Kibira aho bafite ibirindiro.