Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari mu bayobozi bitabiriye ibikorwa byo kwizihiza imyaka 45 ishize igihugu cya Antigua na Barbuda kibonye ubwigenge, birimo n’umuhango wa gisirikare wabereye mu mujyi wa St. John’s, ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026.
Uyu muhango wabaye mu gihe iki gihugu cyo mu birwa byo mu Nyanja ya Karayibe cyari cyakiriye inama ya 28 y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza ku Isi (Commonwealth), izwi nka CHOGM 2026.
Antigua na Barbuda yizihije iyi sabukuru ku nshuro ya 45, hibukwa tariki ya 1 Ugushyingo 1981, ubwo cyabonaga ubwigenge kivuye ku bukoloni bw’u Bwongereza.

Uyu muhango wabereye kuri Sir Vivian Richards Stadium, ahazwi cyane mu gihugu kubera ibikorwa by’imikino ya Cricket. Witabiriwe n’abayobozi n’abashyitsi batandukanye bari muri Antigua na Barbuda mu rwego rwo kwitabira CHOGM 2026.
Mu bayobozi bakomeye bagaragayemo harimo Umwami Charles III w’u Bwongereza n’Umwamikazi Camilla, bari mu ruzinduko rwa cyami muri Karayibe. Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, na we yari mu bayobozi bakuru bari mu bikorwa byo kwizihiza iyi sabukuru.
Mu birori byaranze uyu muhango harimo imyiyereko y’abasirikare n’izindi nzego zambaye imyambaro y’akazi, bagaragaza ubunyamwuga n’ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’iki gihugu. Umwami Charles III kandi yagenzuye abasirikare bari mu karasisi, hakurikiraho ibikorwa byo kwizihiza amateka n’ubumwe bw’igihugu.

