Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa St. John’s, mu gihugu cya Antigua na Barbuda, aho yitabiriye inama ya 28 ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza ku Isi (Commonwealth), izwi nka CHOGM 2026.
Iyi nama yatangiye ku wa 1 Ugushyingo 2026, ikazasozwa ku wa 4 Ugushyingo 2026, ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango kugira ngo baganire ku bufatanye mu bukungu, ubucuruzi, ishoramari n’iterambere rirambye.
Insanganyamatsiko y’iyi nama igira iti: “Accelerating Partnerships and Investment for a Prosperous Commonwealth”, bisobanuye kwihutisha ubufatanye n’ishoramari hagamijwe kubaka Commonwealth iteye imbere.
Abayobozi bitabiriye iyi nama baribanda ku buryo ibihugu bigize uyu muryango byarushaho guteza imbere ubucuruzi hagati yabyo, gukurura ishoramari, guhanga imirimo no gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Mu bindi bibazo biteganyijwe kuganirwaho harimo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, guteza imbere udushya, uburinganire n’iterambere rirambye. Ibi bibazo bifite akamaro ku bihugu byinshi bigize Commonwealth, by’umwihariko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’ibihugu bito byo mu birwa.
Mu bikorwa biteganyijwe, Perezida Kagame azitabira ikiganiro mpaka cyo ku rwego rwo hejuru, aho azahurira na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, ndetse na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Samoa, Mulipola Anarosa Ale Molioʻo.
Iki kiganiro kizibanda ku buryo ibihugu bigize Commonwealth byakoresha ubushobozi bifite mu kubaka ejo hazaza heza h’abaturage babyo.
Perezida Kagame kandi ategerejwe mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama ya CHOGM 2026 uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, muri National Performing Arts Centre i St. John’s aho Umwami Charles III w’u Bwongereza, akaba n’Umukuru w’Umuryango wa Commonwealth, azageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango.
U Rwanda rufite amateka yihariye muri uyu muryango kuko rwawuyoboye mu gihe cy’imyaka ibiri, kuva muri Kamena 2022 kugeza mu Ukwakira 2024, aho Perezida Kagame yari Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth .

