Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Umwami w’u Bubirigi yicujije kuri Kongo Kinshasa - FLASH RADIO&TV

Umwami w’u Bubirigi yicujije kuri Kongo Kinshasa

Umwami w’u Bubiligi Philippe Léopold Louis Marie avuga ko “yicuza cyane ibikorwa by’urugomo n’akababaro” abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagize ubwo iki gihugu cyari gikoronijwe n’u Bubiligi.

Bikubiye mu ibaruwa yandikiye Perezida Félix Tshisekedi kuri iyi tariki iki gihugu kizihiza imyaka 60 ishize kibonye ubwigenge.

Mu myaka ya 1880 ni bwo Umwami Léopold II w’u Bubiligi yigaruriye igice kinini cya Repeburika iharanira Demokarasi ya Kongo  y’ubu.

Bivugwa ko Abanyafurika babarirwa muri za miliyoni bishwe mu gihe cy’ubukoloni bw’u Bubiligi.

U Bubiligi bwakolonije icyo gihugu kugeza ubwo cyabonaga ubwigenge ku itariki nk’iyi ya 30 y’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 1960.

Radio Okapi ivuga ko uyu mwami w’u Bubiligi mu ibaruwa ye avuga ko ashaka ko igihugu cye gihindura imikoranire na Kongo, igashingira ku kubahana no kureba imbere kuko ariho isi igeze kuri ubu.

Muri iyo baruwa ye, nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo mu Bubiligi, Umwami Philippe yagaragaje kwicuza atewe “n’akababaro” abaturage ba Kongo bagize mu gihe cy’ubukoloni.

Abaye umwami wa mbere w’u Bubiligi ugaragaje kwicuza mu buryo bw’inyandiko kubera ibibi byakozwe mu gihe cy’ubukoloni.