Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ubwitange bw’ingabo zabohoye igihugu bugomba gutanga isomo - FLASH RADIO&TV

Ubwitange bw’ingabo zabohoye igihugu bugomba gutanga isomo

Bamwe mu baturage baravuga ko  ubwitange n’ubukorerabushake bw’ingabo zabohoye igihugu ari isomo buri wese akwiye kuzigiraho.

Ni mu gihe kuri ubu Abanyarwanda basabwa kugira umuco w’ubukorerabushake mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo hagamijwe iterambere rirambye ry’u Rwanda n’irya Afurika muri rusange.

Ubwitange bw’abagize uruhare mu rugamba rwo rwo kubohora igihugu, abaturage babugaragza ko ari isomo rikomeye rikwiye gufasha buri Munyarwanda mu buzima bwe bwa buri munsi.

Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko isomo rikomeye riimo ari ugukora ibiri mu nyungu rusange z’abaturage udashyize imbere ibihembo.

Dr Utumatwishima Abudallah  na  Esther Tesi bamwe mubagize ihuriro ry’urubyiruko rw’Abakorerabushake.