Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Zindzi Mandela bari bamusanzemo Covid-19 'ku munsi yapfuyeho' - FLASH RADIO&TV

Zindzi Mandela bari bamusanzemo Covid-19 ‘ku munsi yapfuyeho’

Zindzi Mandela, wari ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark bari bamusanzemo Covid-19 umunsi yapfuyeho nk’uko byatangajwe n’umwana we.

Zindzi ni umukobwa muto mu bana ba Nelson Mandela perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo n’impirimbanyi yo kwamanagana ‘apartheid’ Winnie Madikizela-Mandela.

Madamu Zindzi yashizemo umwuka mu bitaro by’i Johannesburg mu masaha ya kare yo kuwa mbere afite imyaka 59.

Umuhungu we Zondwa Mandela yabwiye igitangazamakuru cya leta SABC ko “nubwo bamusanzemo Covid-19 ku munsi yapfuyeho bitazwi neza niba iki cyorezo ari cyo cyamwishe”.

Bwana Zondwa yavuze ko umuryango utegereje ibipimo bikorerwa umurambo, kandi bishobora gufata igihe.

Yagize ati “Kubera gusa ko bari bamusanzemo iyo ndwara, ubu tugomba gukora no kubahiriza ibyagenwe mri icyo gihe”.

Madamu Zinzi asize abana bane n’umugabo.

Mu bana batandatu ba Nelson Mandela ubu babiri nibo bakiriho; mushiki wa Zindzi witwa Zenani Dlamini na Pumla Makaziwe Mandela umukobwa yabyaye ku mugore we wa mbere Evelyn Mase.

Bwana Zondwa yavuze ko nyina azashyingurwa kuwa gatanu mu gitondo.

Afurika y’epfo ni igihugu cya munani gifite abantu benshi banduye Covid-19 ku isi aho barenga 311,000 mu gihe abo imaze kwica ari hafi 4,500 nk’uko bivugwa na kaminuza ya Johns Hopkins.