Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Meddy yavuze ku mishinga ahugiyemo muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 - FLASH RADIO&TV

Meddy yavuze ku mishinga ahugiyemo muri iki gihe icyorezo cya COVID-19

Meddy yavuze imishinga ahugiyemo muri iki gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuzambya ibintu.

Drunk Meddy Detained At Remera Police Station – Taarifa Rwanda

Ibi yabitangaje mu kiganiro 10Over10 gica kuri Citizen TV yo muri Kenya, Meddy yakomeje avuga ko ubu ari mu mishinga y’indirimbo zizaba zigize album ye nshya azashyira hanze mu bihe biri imbere. Iyi album bivugwa ko iriho indirimbo zakozwe n’aba-producer batandukanye barimo na Element ukorera muri Country Records ugezweho muri iki gihe mu Rwanda.

Ati “Ndi muri studio, mba ndi kumwe na producer wanjye amasaha 24 yose mu cyumweru ntabwo twari tuzi ko bizaba gutya, ntitwatembera nta kindi kintu twakora uretse kuririmba. Ndi gukora ibintu bishya, ndi gukora album nshya. Ndi gukora ibintu byinshi cyane bijyanye n’umuziki kuko nta kindi kintu mfite cyo gukora.”

From culprit to ambassador: Star Meddy advocates for road safety ...

Iyi album izaba iriho indirimbo nyinshi zirimo izo yahuriyemo n’abandi bahanzi. Yavuze ko indirimbo yahuriyemo na Otile Brown yitwa ‘Dusuma’ bayikoze ubwo Meddy yari ari muri Kenya.

Uyu muhanzi yavuze ko Kenya asigaye ayiyumvamo ku buryo ayifata nk’iwabo ha kabiri inyuma y’u Rwanda. Avuga kuba asigaye ahafite abakunzi bigiye gutuma atangira kujya aririmba mu rurimi rw’Igiswahili.

Ati “Ubu ngiye gutangira kujya ndirimbo mu Giswahili. Nshobora kuvuga gake ariko kuva namenya ko mpafite abafana benshi ngiye gukora indirimbo zituma bakomeza kunyiyumvamo. Nkunda abanya-Kenya, nkunda Nairobi.”

Meddy ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu bihugu bitandukanye bya Afurika bakomoka mu Rwanda. Indirimbo ye yitwa ‘Slowly’ ubu imaze kugira abayirebye kuri YouTube barenga miliyoni 32 ndetse ni nayo yatumye yirahirwa mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Tanzania, Malawi n’ahandi.

Video nziza z’imyidagaduro wareba zishimishije