Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC:I Masisi icyenda bishwe n’imvura - FLASH RADIO&TV

RDC:I Masisi icyenda bishwe n’imvura

Abantu icyenda bishwe n’imvura ikaze cyane yaguye ahitwa Sake muri teritwari Masisi hafi ya Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Radio Okapi ivuga ko umugezi wa Mutahyo warengewe kubera imvura nyinshi, isuri ikerekeza mubaturage aho ngaho Sake aba 9 ikabica.

Ureseta aba baturage bishwe n’imyuzure kandi amakuru aravugako n’inzu zitaramenyekana umubare zasenyutse, ubu hari gushakishwa ubufasha ku miryango yasizwe iheruheru n’iki kiza.

Muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ariko kandi inzego z’umutekano zasabye abanyamakuru gufatanya n’igisirikare cya leta FARDC guhangana n’imitwe y’inyeshyamba yayogoje uturere twinshi

Radio Okapi ivugako abanyamakuru basabwe gutanga amakuru adaca intege igisirikare ahubwo bagakorera hamwe, aba nabo ariko babasaba ko amakuru yajya abagereraho igihe kuko ibyo abanyamakuru batabwiwe cyane ibirebana n’igisirikare batabirota.