Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Igisasu cyatezwe mu kabari kishe umuntu umwe - FLASH RADIO&TV

Uganda: Igisasu cyatezwe mu kabari kishe umuntu umwe

Umuntu umwe yapfuye abandi batatu barakomerekera mu iturika ry’igisasu cyaturikirijwe mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

Iri turika ryabereye mu kabari mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, ryishe umukozi wo muri ako kabari w’imyaka 20.

Abantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa, polisi ivuga ko baje bigize abakiriya basanzwe, bagasiga bateze igisasu munsi y’imeza.

Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State niwo nyuma wemeye ko ariwo uri inyuma y’ibi bitero.

Ibi bitero by’iterabwoba bije nyuma y’icyumweru Guverinoma y’u Bwongereza itanze impuruza ku iterabwoba muri Uganda.

Icyo gihe u Bwongereza bwaburiye abaturage babwo bari mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, ahadakunze kumvikana ibi bitero, ko ibyihebe bishobora kugaba ibitero, bunabagira inama yo kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, nko muri resitora n’utubari.

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yanditse kuri Twitter ko iryo turika ari igikorwa cy’iterabwoba kandi ko ababigizemo uruhare bari butabwe muri yombi.

Mu 2010, abantu 74 baguye mu bitero byo guturitsa ibisasu mu mujyi wa Kampala, aho abakunzi b’umupira w’amaguru barebaga umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi.

Abategeye ibi bikorwa bo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabab kuri ubu bafunzwe burundu.