Abaminisitiri ba AU na EU barahurira mu Rwanda

Abagera kuri 500 barimo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) ndetse n’abo mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) barenga 60, barahurira nu nama i Kigali kuri uyu wa Mbere.

Mu bigomba kuganirwaho harimo ibijyanye n’ubufatanye bwa EU na AU n’uburyo imikoranire y’impande zombi yakongerwamo imbaraga nk’uko inkuru ya New Times ibivuga.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko kuri gahunda ibiganiro byibanda ku ngingo zirimo guhangana n’ingaruka zasizwe na Covid-19 no kubaka ubukungu burambye.

Ibindi bizigwaho birimo ibijyanye n’ishoramari mu by’ikoranabuhanga no kubungabunga ibidukikije, amahoro, umutekano, imiyoborere, uburezi n’ibindi.

Iyi nama byari biteganyijwe ko yagombaga kuba muri Gicurasi 2020 ariko iza gusubikwa kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa Covid-19, zatumye ibikorwa byinshi bihagarikwa.

Ivomo: IGIHE