Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Urukiko rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igifungo cy’imyaka 5 isubitse - FLASH RADIO&TV

Urukiko rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igifungo cy’imyaka 5 isubitse

Dr. Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa, yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Bivuze ko asabwa kwitwararika akirinda kugwa mu bindi byaha mu gihe cy’imyaka itanu.

Kuri uyu wa Gatatu saa tanu ni bwo Urukiko Rukuru rwasomye umwanzuro ku rubanza rwa Munyakazi. Uregwa ntiyari ari mu rukiko uru rubanza rusomwa.

Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko Umucamanza yavuze ko ubujurire bwa Gahima Abdoul ureganwa na Munyakazi nta shingiro bufite, ategeka ko afungwa imyaka itanu agacibwa n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.

Urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire mu Gicurasi 2021. Mbere y’uko rutangira kuburanishwa icyo gihe rwari rumaze gusubikwa inshuro zirindwi.

Ku wa 16 Ukwakira 2020 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwakatiye Dr Isaac Munyakazi igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe Abdoul Gahima we yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’igice.