Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Burkina Faso: Abasirikare batawe muri yombi bakekwaho guhirika ubutegetsi - FLASH RADIO&TV

Burkina Faso: Abasirikare batawe muri yombi bakekwaho guhirika ubutegetsi

Inzego za Leta muri Burkina Faso zatangaje ko zataye muri yombi abasirikare 8  bashinjwa guhirika ubutegetsi.

Mubafashwe harimo Colonel Mohamed Emmanuel Zoungrana, wigeze kuba n’umuyobozi w’ingabo akaba azwiho kunenga imokorere y’ubutegetsi buriho.

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko iperereza rikomeje kuri iyi Coup d’état.

Coup d’état ya nyuma iheruka muri Burkina Faso yabaye mu myaka irindwi ishizwe, ubwo abasirikare bahirikaga ubutegetsi bwa Blaise Compaoré bakanabwigarurira.

Perezida wa Burkina Faso muri iki gihe, Roch Marc Christian Kaboré, yakoze impinduka nyinshi mu miterere ya Guverinoma mu kwezi gushize.

Ni mu gihe mu gihugu cye hari ubwoba bwinshi ko imitwe y’iterabwoba ishobora kugaba ibitero.

Yvette Umutesi