Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Kunamira abarenga 60 bishwe byahagaritse ubuzima mu mujyi wa Bunia - FLASH RADIO&TV

RDC: Kunamira abarenga 60 bishwe byahagaritse ubuzima mu mujyi wa Bunia

Ubuzima bwahagaze mu mujyi wa Bunia kandi bizamara iminsi 3 hagamijwe kunamira abantu barenga 60 bishwe n’abarwanyi ba CODECO muri teritwari ya Djugu mu ntara ya Ituli muri iki cyumweru.

Radio Okapi ivuga ko uyu mujyi wa Bunia uri mu ntara ya Ituli, ubucuruzi bwose bwahagaze kandi nta n’urujya n’uruza rw’abantu ubu hakora amaduka acuruza imiti gusa.

Iki gitekerezo cyo kwigaragambya gutya mu mahoro ngo cyanashyigikiwe n’abaturage, bavuga ko bakwiye guha icyubahiro bagenzi babo bahunze intambara n’umutekano muke, bakaba aribyo bazira kandi abo bahunze bakaba aribo babishe.

Hari abaturage bavuze ko ubu bwicanyi n’umutekano muke muri Kongo, ari leta iwihishe inyuma ibishatse warangira, kuko bashinja ubutegetsi bwa Kinshasa kutita ku rubyiruko, ubukene bwarurya rukerekeza iy’ishyamba mu mitwe ikora ubugizi bwa nabi.