Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ariko sinjye rukiko! Perezida Kagame asubiza umutegetsi yubaha wamusabye kurekura Paul Rusesabagina - FLASH RADIO&TV

Ariko sinjye rukiko! Perezida Kagame asubiza umutegetsi yubaha wamusabye kurekura Paul Rusesabagina

Tariki  4 Mata 2022 nibwo urukiko rw’ubujurire rwasomye  imyanzuro yarwo ku byaha bishinjwa Rusesabagina Paul na bagenzi be 20 rubahamya  ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Kuva Paul Rusesabagina yagezwa mu Rwanda agatangira kuburanishwa ku byaha yaregwaga,hakomeje kumvikana abayobozi biganjemo abo mu Bubiligi na Leta zunze ubumwe z’Amerika basabaga u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina wamenyekanye cyane muri filime Hotel Rwanda, ivuga uburyo yarokoye abantu muri Hôtel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko guta muri yombi Paul Rusesabagina byakurikije amategeko yaba ay’imbere mu gihugu na Mpuzamahanga.

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mata 2022 ubwo yakiraga ku meza ba Ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yahishuye ko hari umutegetsi yubaha wamusabye kurekura Paul Rusesabagina.

Umukuru w’igihugu yagize ati”Hari umwe mu bayobozi nubaha wigeze kuza arambwira ngo urabona ‘ukwiriye kurekura uriya mugabo’. Ndamubwira nti ‘ariko sinjye rukiko, icya kabiri n’iyo kwaba ari ugukoresha ububasha bwanjye nka Perezida nkabukoresha nabi, ese wambwira impamvu ubundi uyu mugabo yakabaye arekurwa?”

Perezida Kagame yavuze ko yasabwe n’umutegetsi ukomeye gufungura Paul Rusesabagina ngo kuko ari “intwari”

Yakomeje agira ati “Yarambwiye ati ‘urabona ni intwari, abantu barabivuga, bisa nk’aho rwose muhanganye!’ Naramubwiye nti ‘njye si ndi intwari, nta n’ubwo mbishaka’. Nibyo mperutse kuvuga, ushobora kuba intwari gute mu mateka nk’ayacu ya Jenoside. Umuntu yakiswe intwari iyo tuba twarabashije kubihagarika ariko twatakaje abasaga miliyoni.”

Ubwo yatangizaga icyumweru cy’icyunamo mu kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda Perezida Paul Kagame yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu gito mu buso atari gito mu gutanga ubutabera.

Yagize ati” turi igihugu gito, ariko turakomeye cyane mu butabera, kurusha ndetse bimwe muri ibi bihugu binini kandi bikomeye, ariko mu butabera ugasanga ari byo bito cyane.”

Tito DUSABIREMA