Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Sri Lanka: Abigaragambya bagose ingoro ya Perezida Gotabaya Rajapaksa - FLASH RADIO&TV

Sri Lanka: Abigaragambya bagose ingoro ya Perezida Gotabaya Rajapaksa


Ibihumbi by’abigaragambya bagose ingoro ya perezida Gotabaya Rajapaksa mu murwa mukuru Colombo.


Abigaragambya baturutse mu mpande enye z’igihugu cya Sri Lanka bigaragambirije Colombo basaba Perezida w’iki gihugu kwegura kubera kunanirwa kuzahura ubukungu bw’iki gihugu bugeze aharindimuka.

Iki gihugu kibasiwe cyane no kugwa kw’ifaranga , kubura uburyo bwo gutumiza ibiribwa mu gihugu, ibikomoka kuri peteroli n’imiti.

Ibihumbi by’abarwanya Leta bagendaga mu murwa mukuru bakoresheje imodoka zabo bwite , abandi bakoresha za bus ndetse hari n’abagendaga muri gari ya moshi bazenguruka mu mujyi Colombo..

Ubutegetsi bw’iki gihugu bwagerageje guhagarika abigaragambya ahita bushyiraho amasaha ya Guma mu Rugo buri wa gatanu ariko ntibyaca intege abigaragambya.
Iki gihe cya Guma mu rugo cyamaganwe n’amatsinda arengera uburenganzira bwa muntu ndetse n’amashyaka atavugarumwe n’ubutegetsi.