Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Impunzi zo mu nkambi zirimo gushishikarizwa gukorana n’ibigo by’imari - FLASH RADIO&TV

Impunzi zo mu nkambi zirimo gushishikarizwa gukorana n’ibigo by’imari

Banki nkuru y’u Rwanda irashishikariza impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo bari mu nkambi ya Mahama, mu karere ka Kirehe, gukorana n’ibigo by’imari  kugira ngo biteze imbere.

Ibi bije nyuma y’inyigo yakozwe igaragaraza ko impunzi kimwe n’abaturarwanda muri rusange, bakwiye kudahezwa muri servisi z’imari.

Bwana Kabayiza Innocent ni impunzi iri mu nkambi ya Mahama, uyu mugabo aratanga ubumya bw’uko we na bangenzi be bishyize hamwe bakizigamira, ndetse bagafata inguzanyo mu kigo k’imari none bakaba barimo gukora ishoramari rishingiye ku buhinzi.

Ati “Twatangiye turi abantu umunani, dutegura umushinga wacu tuwujyana muri Banki batuguruza ibihumbi 200 turayakoresha, turayishyura, hanyuma batuguriza andi none tugeze ahashimishije nayo tuzayishyura.

Nubwo bimeze gutya ariko hari impunzi zisaba ko zahabwa igishoro kugira ngo babone uko batangira imishinga yabo, kuko amafaranga babona adahagije ku buryo babasha kwizigamira.

Umwe Nzeyimana Emmanuel aragira ati “ Dukoresheje uburyo bwanjye nta kintu mfite, usibye kurya no kunywa gusa nabona n’agasabune nkoga, ariko habonetse inkunga cyangwa inguzanyo nayifata nkayikoresha.”

Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda, busobanura ko umushinga uzajya ukorwa n’impunzi ariwo uzaba ingwate.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere urwego rw’imari n’ikoreshamari ridaheza muri BNR ,Madamu Cyuzuzo Ingrid, avuga ko ibigo by’imari bizakomeza gukurikirana imishanga izaba yahawe inguzanyo.

Aragira ati “Mu nkambi ni ahantu nk’ahandi, hagera ibigo bitanga serivisi z’imari, hagera abakoresha ikonabuhanga nko gukoresha telefoni ndetse hari n’ibigo by’imari iciriritse bikunda kubageraho. Icya mbere ni uguhindura imyumvire nk’ibyo turi gukora, ndetse hari n’abandi babikora. Icya kabiri ni ukugira ngo izo serivisi zibagereho. ”

Muri iyi nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zisanga ibihunmbi 54, harimo abahuguwe mu gukorana n’ibigo by’imari.

Usibye muri iyi nkambi ibi bikorwa byo gushishikariza impunzi gukorana n’ibigo by’imari byiswe ‘IKORESHAMARI RIDAHEZA’ bizakomereza mu zindi nkambi ziri mu Rwanda ndetse no kubaturage bazegereye.

Ntambara Garleon