Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Imitwe yitwaje intwaro yasabwe kuva aho yafashe, RDC isabwa gucyura impunzi zayo - FLASH RADIO&TV

Imitwe yitwaje intwaro yasabwe kuva aho yafashe, RDC isabwa gucyura impunzi zayo

Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC)  banzuye ko imitwe yose yitwaje intwaro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igomba gusubira inyuma ikava aho yafashe, bitarenze taliki 30 Werurwe, 2023, ndetse iki gihugu gisabwa gucyura impunzi zacyo ziri mu Rwanda na Uganda.

Iyi nama yabereye Addis Ababa kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Gashyantare 2023,yari iyobowe na Perezida w’u Burundi, unayobora Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, Evariste Ndayishimiye n’uwa Angola , João Lourenço.

Abakuru b’ibihugu basabye ko imirwano ihagarara ako kanya impunzi zahungiye iyi mirwano mu Rwanda no muri Uganda zigataha aho zaturutze.

N’ubwo imitwe yose yasabwe kubahiriza imyanzuro ikarekura aho yafashe, M23 niyo yibanzweho.

Ingabo za DRC ziherutse kuvuga ko ziri gusubiza “mu buryo bukomeye” ibitero bya M23 zishinja kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano.

M23 yo, ku rundi ruhande,  ivuga ko ingabo za Leta ‘zitera ibisasu buhumyi ahatuye abantu i Kitchanga, Kingi n’i Ruvunda bityo ko igomba gusubiza bikomeye abarasa ibyo bitero, ikabikora mu rwego rwo kurengera abaturage.

M23 imaze gufata 80% bya Teritwari ya Rutshuru n’ibindi bice bya Masisi zombi z’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Ibiro bya perezida wa DR Congo bivuga ko iyi nama y’i Addis Ababa irimo kwiga ku kwanga gusubira inyuma kwa M23 ku butaka bwa Congo yafashe bitemewe, ikabikora ‘ititaye ku masezerano ya Luanda na Bujumbura’.

Kuri  uyu wa Gatandatu i Addis Ababa haratangira inama rusange y’Abakuru b’ibihugu bagize Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.