Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Lionel Scaloni yongereye amasezerano mu ikipe y’igihugu ya Argentine - FLASH RADIO&TV

Lionel Scaloni yongereye amasezerano mu ikipe y’igihugu ya Argentine

Lionel Scaloni w’imyaka 44 y’amavuko, yongereye amasezerano nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Argentine kugeza muri 2026.

Uyu mutoza wari wahawe gutoza Argentine kuva muri 2018, yahise ayifasha gutwara Copa America ya 2021, aza no kuyigeza ku nzozi zo gutwara igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.

Scaloni wahesheje Argentine igikombe cy’Isi yaherukaga gutwara muri 1986, yasabwe gufasha iyi kipe y’igihugu mu rugendo rutegura ikindi gikombe cy’Isi, kizaba muri 2026 kikabera muri Canada, America na Mexique.

Peter Uwiringiyimana