Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida wa Sena y’u Rwanda yakiriye mugenzi we wo muri Eswatini - FLASH RADIO&TV

Perezida wa Sena y’u Rwanda yakiriye mugenzi we wo muri Eswatini

Perezida wa Sena y’u Rwanda,  Dr. Kalinda François Xavier, yakiriye mugenzi we wo muri Eswatini, Hon. Sen. Pastor Lindiwe Dlamini, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023.

Ni uruzinduko  rugamije kwigira ku mikorere ya buri munsi ya Sena y’u Rwanda.

Perezida wa sena y’ubwami bwa Eswatini yagaragaje ko impamvu bifuza kwigira ku Rwanda, ari uko ari igihugu cyagaragaje ubudaheranwa n’umwete wo kwiyubaka nyuma y’ibihe by’akaga rwanyuzemo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.