Imiryango 10 yahoze ituye mu mazu ya nyakatsi, ikaza ku bakirwa amazu mu mudugudu wa Gakuku, umurenge wa Gataraga ni mu karere ka Musanze, iratabaza kuko amazu bubakiwe agiye kubagwaho.
Aba baturage bashima ko bubakiwe ubwiherero, bagasaba ko inzego zibifite mu nshingano zabakemurira iki kibazo mu buryo bwihuse, kuko hari n’amazu asigaye arutwa n’ubwo bwiherero.
Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko iki kibazo kizwi, kandi aba baturage bazubakirwa hakoreshejwe amatafari, aho kongera gukoresha ibiti.
Iyi miryango 10 yimuye mu nzu za nyakatsi, ituzwa mu mudugudu Gakuku, mu murenge wa Gataraga ni mu karere ka Musanze.
Ubwo Flash yasuraga abatujwe muri uyu mudugudu bose babarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, yasanze amazu batujwemo yarangiritse cyane, atamirijwe imyenge mu nguni zose, yemwe hamwe bagerageza gupfurikamo ibyenda n’imifuka ishaje, ngo birinde amahuwezi.
Ku rundi ruhande abatuye muri uyu mudugudu, bubakiwe ubwiherero busize umucanga, bunakinze, ndetse bunateye sima.
Aba baturage bati, twubakiwe ubwiherero buruta kure amazu dutuyemo.
Umwe yagize ati “Amazu twubakiwe ni mabi, kuko urubura ruherutse kugwa, mfata ikirago n’umugabo afata ikirago twugamisha abana… wese(ubwiherero) zirasirimutse kuko zinasize na sima.”
“Inzu ni mbi, dore n’ikimenyimenyi yarapfumutse. Iyo urubura ruguye hari ibintu bishonga, ibintu by’imikara bikagwa ku myenda, ubu ni ukwambara imyenda irimo ibirabaraba.”
Undi yagize ati “Amazu dutuyemo, arutwa na ‘toilettes’. Nk’ubu ngubu imvura iguye, najya gucumbika muri ‘toilettes’? Aho turyama, ni nko kuryama mu kinani, ibitaka baduhomeye ni ibitaka by’umucucu. Ubu ntitwakirirwa dukaraba ku mugoroba, ni ugakaraba mu gitondo tugiye mu kiraka.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko inzego z’ubuyobozi kuva ku rwego rw’umudugudu, kugeza ku rwego rw’umurenge, bose bazi ikibazo cyabo ariko ngo ntacyo bagikoraho.
Umwe yagize ati “ Ubuyobozi kubera bahanyura batureba, iyo tuvuze ntacyo badusubiza. Tubona ari ukwirengagiza.”
Undi ati “ Iyo tubajije ubuyobozi baratubwira bati muziyubakire, nibibananira muzabe hanze.”
Hari n’uwagize ati “Ubuse ubuyobozi ntiduturanye nabwo? bukanabireba. Ba mudugudu turaturanye, ba gitifu bahora ahangaha, ariko uko babivuga ntitubizi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga Sebashatsi Gasasira Jean Paul, avuga iki kibazo bakizi, ku buryo bazabubakirisha amatafari, ngo aho kongera kububakishiriza ibiti.
Ati “ Nk’uko mwabonye amatuwarete ari meza nibyo, bagiye bayubakirwa n’umushinga, ariko amazu yari yarubatswe n’umurenge mu 2011. Ubu rero kuko amazu yagiye azamurwa n’ibiti n’ubundi nta burambe yagira cyane, kandi n’ikibazo cy’itaka mukaba mwarabonye ko ari ingorabahizi; kuri uriya musozi kugira ngo hagera itaka, ikamyo ihagera ihagaze ibihumbi 70, kandi ubwo bushobozi umurenge ntuba ubufite, gusa tubatekerezaho kuko hari n’abandi turi kubakira bo mu kiciro cya mbere, imiryango igera muri 20.”
“Kuko rero twasanze kubakisha ibiti bitaramba, turi gukoresha inkarakara, bitewe n’ubushobozi dufite ubungubu twahawe nk’akarere na RDB, ariko nyuma y’igihe gito nihongera kuboneka ubundi bushobozi, bariya baturage tuzahindura tububakishirize inkarakara, babone amazu meza akwiye, ajyanye n’igihe tugezemo.”
Uyu muyobozi tumubajije igihe aba baturage bazatangira kubakirwa, yatubwiye ko bazatangirana n’ingengo y’imari y’umwaka utaha. Ni mu gihe abatuye muri aya mazu, bamwe bavuga ko yenda kubagwaho, bakibaza naramuka abaguyeho, niba bazajya kwibera mu bwiherero, ngo dore ko aribwo bwubatse neza kuruta amazu yabo.
REBA IYI NKURU MU BURYO BW’AMASHUSHO
Umuhoza Honoré