Guverinoma yasabwe gushyiraho ibiciro ntarengwa by’ubukode bw’inzu

Impuguke mu bukungu zasabye Guverinoma y’u Rwanda, gushyira ibiciro ntarengwa by’ubukode bw’inzu yaba iz’ubucuruzi cyangwa iz’ubukode, kuko ba nyirazo bakomeza kuzamura ibiciro uko biboneye. Ni ikibazo Abaturage bavuga ko nta gikozwe  cyatuma imibereho yabo imera nabi.

Abantu mu ngeri zinyuranye mu mujyi wa Kigali, barataka ko ibiciro by’ubukode bw’amazu yaba ayo guturamo bizamuka umunsi ku munsi.

Umwe ati “Arahenze ariko ntabwo tuzi impamvu ibiciro biri kujya hejuru.”

Mugenzi we ati “Kubera ko kubaka utujagari bitemewe, bituma amazu ahenda no kuba abantu bakomeza kuva mu byaro ari benshi.”

Undi nawe ati “Nubwo ari mu biza no mu manegeka umuturage yabashaga gukorera amafaranga macyeya akabasha kubona ya nzu, ya mafaranga macyeya ahwanyije n’ubushobozi bwe.”

Aba baturage basanga hakwiye kujyaho uburyo bwo kubaka amazu y’ubukode  ahendutse, kandi hakaboneka ajyanye n’ibyiciro by’ubukungu abanyarwanda babarizwamo.

Usibye inzu zo guturamo, igiciro cy’ubukode bw’inzu z’ubucuruzi nacyo kizamuka umunsi ku munsi.

Abacururiza mu nyubako ya CHIC, bamwe muri bo baherutse kubwira ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu ko kwishyura ubukode bw’umuryango umwe ku kwezi bihera ku mafaranga y’u Rwanda 500.000 cyangwa 600.000.

Ibisaba ko nk’abakora ubucuruzi buciriritse bihuza ari benshi, abagera nko ku icumi bagaterateranya ubushobozi kugira ngo babone ayo kwishyura umuryango wo gukoreramo [icyumba cy’ubucuruzi] buri kwezi.

 Ibi byose ngo bigira ingaruka ku muguzi wa nyuma, aho ahendwa biturutse ku guhenda kw’inzu yo gukodesha.

Impuguke mu bukungu zisanga ibiciro by’ubukode bw’inzu uko bikomeza kuzamuka  bikenesha abaturage, bityo zigasaba Leta gushyiraho ibiciro ntarengwa by’inzu z’ubukode ,yaba izo guturamo cyangwa iz’ubucuruzi.

 Dr Bihira Canisius ni impuguke mu bukungu.

Ati “Ubundi kuva ushyizeho igiciro cy’ibikomoka kuri peterole, ugashyiraho igiciro cy’ibiribwa ugomba no gushyiraho igiciro cy’ubukode byanze bikunze ugendeye ku bikoresho inzu yubatsemo, kuko nibyo byerekana amafaranga wayitanzeho bakagira igiciro ntarengwa. Ushaka akajya munsi cyangwa akajya hejuru kimwe n’uko ubu bashyizeho ibiciro ntarengwa bya minerivale.”

Twashatse kuvugana nIkigo cyIgihugu gishznwe Imyubakire, ngo kigire icyo kivuga ku kibazo ibiciro by’ubukode bw’amazu bikomeza gutumbagira ntibyadukundiye, kuko n’ubutumwa bugufi twoherereje umuyobozi mukuru wacyo atabusubije.

Imibare y’ibarura ry’abaturage riheruka igaragaza ko Abanyarwanda bafite inzu zabo bwite ari 72%, mu gihe 22% bakodesha aho kuba.

 Abarebera ibintu hirengeye bagaragaza ko kuba Guverinoma iherutse kugabanya imisoro ku nzu, bikwiye  kugira ingaruka nziza ku bakodesha, igiciro cy’ubukode kikamanuka cyangwa ntigikomeze gutumbagira.

Daniel Hakizimana