Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Perezida Museveni yakuriye inzira ku murima abamusaba gukuraho itegeko rihana abatinganyi - FLASH RADIO&TV

Perezida Museveni yakuriye inzira ku murima abamusaba gukuraho itegeko rihana abatinganyi

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabwiye ibihugu bimusaba guhindura itegeko rihana abaryamana bahuje igitsina bazwi nk’abatinganyi aherutse gusinya, ko bitashoboka kuko ari ikintu cyamaze kurangira.

Ibi abitangaje nyuma yaho ibihugu byo mu burengerazuba, birimo Uburayi na Leta Zunze ubumwe za Amerika n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yaho, bamaganye iryo tegeko.

Mu itangazo rya nyuma y’inama Perezida Museveni, yagiranye n’abo mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda, yavuze nta muntu n’umwe uzanyeganyeza uyu mwanzuro.

Yagize ati “Gushyira umukono ku itegeko rihana ubutinganyi byarangiye, nta muntu n’umwe uzatunyeganyeza. Dukwiye kwitegura intambara.”

Yakomeje agira  ati “NRM ntiyigeze na rimwe igira indimi ebyiri, ibyo tubabwira ku manywa ni byo tuzababwira na n’ijoro.”

Perezida w’Amerika Joe Biden yanenze iryo tegeko, avuga ko ari ihonyora ribabaje cyane ry’uburenganzira bwa muntu ku isi, asaba ko rikurwaho, yongeraho ko Amerika irimo gutekereza ku gufatira ibihano Uganda.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi EU, n’umukuru w’umuryango w’abibumbye ONU, António Guterres, na bo bamaganye iryo tegeko.

Gushyira umukono kuri iryo tegeko kwabaye nyuma yuko inteko ishinga amategeko ya Uganda ,yari yagabanyije ubukana bwaryo, ariko riracyari rimwe mu mategeko akaze cyane ku isi ahana abatinganyi.

Umuntu uwo ari we wese uhamijwe n’urukiko ko akora imibonano y’ubutinganyi ashobora gukatirwa gufungwa burundu.

Iryo tegeko rinateganya igihano cy’urupfu ku butinganyi bukaze cyane, harimo nko gufata ku ngufu umuntu utagejeje ku myaka 18, cyangwa igihe uwabukorewe yanduriyemo indwara yarwara ubuzima bwe bwose, nka SIDA.