Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kayonza:Bizeye ko ubuhinzi bw'imbuto bahuguriwe buzabateza imbere - FLASH RADIO&TV

Kayonza:Bizeye ko ubuhinzi bw’imbuto bahuguriwe buzabateza imbere

Hari abahinzi bo mu turere twa Kayonza na Ngoma bigishijwe uburyo bwiza bwo guhinga imbuto, ibi bikaba byitezweho kuzahura ubukungu ndetse n’imibereho myiza.

Ni amajwi y’abamwe mubahuguwe batuye mu mirenge ya Kabarondo na Murama mu karere ka Kayonza, nabo mu murenge wa REMERA mu karere ka Ngoma bahuguwe guhinga imbuto zirimo avoka, ibifenesi, amatunda, ibinyomoro ndetse n’imyembe. Bavugako bahoze batazi agaciro k’imbuto ariko kugeza ubu bakaba barahawe ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere ndetse bakarwanya n’imibereho mibi.

Umwe yagize ati”Ni ukuvuga ngo  mbere ntabwo twezaga ariko ubu dufite icyizere ko tuzeza neza cyane kuko ibyo biti byateranywe ifumbire mbere nta fumbire twakoreshaga.izo nyungu zizadufasha kwiteza imbere,kubaho neza kubaka neza kandi zikadufasha no kuvana mu mirire mibi abana bacu.”

Undi yungamo ati”mfite amacunga 84 nkagira avoka ibiti 85,nkagira n’imyembe 140.inyungu zizabonekamo ni uko ibi biti bizera kandi n’isoko rirahari dufite isoko bazatugurira ubundi tukitezimbere.”

Minisitiri w’ubuhinzi n’umutungo Dr. Ildephonse Musafiri, avuga ko ibi bikorwa biri muri gahunda yo guteza imbere umuturage kandi ko bazafashwa kubona isoko.

Ati”tuzakomeza kubaba hafi nka leta imishinga ikorera ahangaha ndetse dufite na gahunda yo gushaka umushoramari uzaza kugira ngo anabagurire umusaruro.”

Muri rusange abahuguwe ngo bazafashe bagenzi babo bagera kuri 200, bakaba barahuguwe kubufatanye n’umushinga KIIWP wagizwemo uruhare rukomeye na Leta y’u Rwanda ukaba uterwa inkunga n’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (IFAD).

Valens NZABONIMANAFLASH FM&TV