Bamwe mu babyeyi bo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko imikoreshereze mibi ya murandasi ariyo mbarutso y’imyitwarire mibi igaragara mu rubyiruko.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, bavuga ko bafite impungenge z’uko amashusho y’urukozasoni asigaye aboneka ahantu henshi ku buryo bworoshye, yaba intandaro yo gushora abana mu busambanyi.
Ati “Imbuga nkoranyambaga ziberaho ibintu by’urukozasoni, ibyo byose rero iyo umwana ufite amaraso ashyushye areba agatindaho cyane niko byinjira mu bwonko, niho haviramo izo ngaruka zose zubusambanyi. Murandasi yangije urubyiruko.”
Mugenzi we ati “Abana bajya ku mbuga nkoranyambaga bakareba ibintu bitabagenewe, kandi ibintu bareba bashaka kumenya imvo n’imvano yabyo, ugasanga nabo barabikoze.”
Undi yagize ati “Biriya bintu bazabikureho bashyireho ibintu byigisha uburere mboneragihugu, umwana ajya gupfundura amabere yaramaze kumenya amabanga y’urugo biriya ntabwo aribyo rwose. Nibyo bivamo gutwara inda, no kwandura za Sida.”
Aba babyeyi barasaba leta kubafasha gukumira abashyira bene aya amashusho ku mbuga nkoranyambaga, ndetse igatanga n’inama ku babyeyi zijyanye nuko barinda abana babo ibikorwa bibi bibera ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe ati “Inzego za leta zigomba kubihagurukira , ibintu bakabivana kuri Youtube cyangwa se kuri interineti n’ababikora rwose bakabafatira ibyemez.”
Undi ati “Ikifuzo nasbaa leta nk’uko igenzura abigomek akuri leta yacu dukunda, igomba no kugenzura abica umuco wa leta yacu dukunda. Nk’umunyarwanda uzi neza ko asahyira urukozasoni kuri interineti ikamugenzura.”
Impuguke mu buzima bwo mu mutwe, zivuga ko umwana wabaye imbata y’amashusho y’urukozasoni bimugiraho ingaruka mu buzima bwe bwose, kuko byangiza igice kinini cy’ubwonko.
Bwana Hategekimana Jean Pierre arabisobanura.
Ati “Ububata kuri ayo mashusho y’urukozasoni kimwe n’andi byangiza igice cy’ubwonko gifasha umuntu mu gufata imyanzuro. Niho ushobora kubona umuntu atangiye kubaho ari umuntu uhubuka, ni umuntu uhora adashyira ibitekerezo hamwe, n’umuntu udashobora gufata ibyo yize mu mutwe. Urumva niba ibyo bitangiye ari muto kandi ubwonko butaragera igihe bukomera, imikorere yabwo iba yangiritse ku buryo bishobora kumugiraho ingaruka zitari nziza bitari iby’ubu uvuga gusa ahubwo n’igihe kirekire. ”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Bwana Tuyishimire Frodouard, avuga ko ababyeyi aribo bafite inshingano zo kurinda umwana ibikorerwa kuri murandasi.
Ati “Icyo twasaba ababyeyi ni uko birinda guha abana telefone,kuzibareresha cyangwa mudasobwa cyangwa televiziyo, ahubwo bakagerageza no gushyiraho ibindi bikorwa umwana yajyamo bitandukanye no guhora kuri tekefone cyangwa kuri mudasobwa.”
Guhera mu bihe cya Covid-19, kureba ‘pornographie’(amashusho y’urukozasoni) mu Rwanda byafashe intera ku buryo budasanzwe aho guhera mu 2020, mu mbuga 15 zisurwa cyane haba harimo urwa ‘Pornographie’.
Nko mu Ukuboza 2020, Site ya pornographie yari ku mwanya wa 12 mu zisurwa cyane mu Rwanda. Icyo gihe abasuraga iyo site barutaga abasaba serivisi ku rubuga rwa Irembo n’izindi mbuga nyinshi z’amakuru.
Urwego rwigenga rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu mu Bwongereza (Children’s Commission) rwagaragaje ko amashusho y’imibonano mpuzabitsina yasakaye hose kugeza ubwo abana batakibona uko bayigobotora.
Ku myaka icyenda abana bagera ku 10% baba baramaze kureba pornographie; bene ayo mashusho. 27% baba barayabonye ku myaka 11 naho abarenga kimwe cya kabiri ni abayabonye ku myaka 13.
Kugeza ubu biracyari ihurizo ku bihugu byinshi kwemeza ko imbuga za pornographie zifungwa. Ahanini ni uko ibijyanye no kubatwa n’ayo mashusho bitaremezwa n’imiryango myinshi yita ku buzima nk’aho koko ari ukuri nk’uko bimera ku biyobyabwenge cyangwa ibisindisha.
Eminante Umugwaneza