Mu Rwanda Lisansi yagabanutse kugera mukwa cumi

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho byamanutse hagendewe ku byari biriho kuva mu mezi abiri ashize.

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 07 Kanama 2024, rirerekana ko Litiro ya Lisansi yagabanutseho 34 FRW, aho ivuye ku 1663 FRW, ikagera ku 1629, mu gihe igiciro cya mazutu cyo kitigeze gihinduka kuko litiro yayo yagumye ku mafaranga 1652.

Itangazo rya RURA ryerekana uko abagura ibikomoka kuri petrole bagomba kwishyura mu mezi 2

RURA yatangaje ko ibi biciro bitangira gukurikiza guhera I saa moya z’umugoroba zo kuri uyu wa gatatu tariki 07 Kanama 2024.