Impano y’ibihumbi 40000€ ya perezida wa Tchad yafungishije abajepe mu Burundi

Abarundi barindwi barinda abayobozi bakuru n’ibigo bya Leta bamaze ibyumweru bibiri bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Mpimba iherereye i Bujumbura, bazira amayero ibihumbi 40 bahawe na Perezida wa Tchad, Gen. Mahamat Itno Déby.Aba barimo abofisiye babiri bakorera mu mutwe w’igisirikare cy’u Burundi ushinzwe kurinda abayobozi bakuru, BSPI (Brigade Spéciale pour la Protection des Institutions), ba su-ofisiye babiri, ndetse n’abapolisi batatu bakorera umutwe wa GAPI barimo Colonel Christian Nyabenda.

GAPI (Groupement d’Appui à la Protection des Institutions) ni umutwe wihariye w’Igipolisi cy’u Burundi ushinzwe kurinda abayobozi n’inzego z’igihugu. Ni wo Col Nyabenda ashinzwe ibikorwa byawo.

Perezida Mahamat aheruka mu Burundi mu ntangiriro za Nyakanga 2024 ubwo yari yagiye kwifatanya n’Abarundi kwizihiza ku nshuro ya 62 umunsi mukuru w’ubwigenge. Ni umunsi wizihizwa tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka.

Urubuga SOS Burundi rwatangaje ko abakorera muri Minisiteri y’Umutekano barusobanuriye ko gufungwa kwabo kwaturutse ku kuba Col Nyabenda yarashatse gufata amayero ibihumbi 30 muri aya.

Umwe muri aba bapolisi yagize ati “Perezida wa Tchad yabahaye amayero ibihumbi 40 mu ntoki. Byamenyekanye ubwo Colonel Nyabenda yashakaga gutwara amayero ibihumbi 30 wenyine, abandi akaba andi ibihumbi 10 asigaye.”

Ikosa aba basirikare n’abapolisi bashinjwa ngo ni uko nyuma yo kwakira aya mayero, batigeze bayajyana muri Banki Nkuru y’u Burundi. Ni mu gihe Perezida w’iki gihugu, Evariste Ndayishimiye, amaze igihe kinini akangurira Abarundi kutabika amafaranga y’amahanga afite agaciro mu ngo zabo.

Bivugwa ko mbere y’uko aba bashinzwe umutekano batabwa muri yombi, Perezida Ndayishimiye yabanje kubaza Gen. Mahamat umubare w’amayero yabahaye.