Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
OMS yatangaje ko ubushita bw'inkende ari ikibazo cy'ubuzima cyihutirwa cyugarije isi - FLASH RADIO&TV

OMS yatangaje ko ubushita bw’inkende ari ikibazo cy’ubuzima cyihutirwa cyugarije isi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje ko ikiza cy’ubushita bw’inkende (mpox) kiboneka mu bice bimwe byo muri Afurika ari ikibazo cy’ubuzima rusange cyihutirwa gihangayikishije isi.

Iyi ndwara yandura cyane – mbere yari izwi nka monkeypox – imaze kwica abantu nibura 450 mu kiza cya mbere cyagaragaye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ubu imaze gukwirakwira mu bice byo muri Afurika yo hagati no muri Afurika y’uburasirazuba, ndetse abahanga muri siyanse bahangayikishijwe n’ukuntu ubwoko bushya bwayo bukwirakwira mu buryo bwihuse n’ukuntu bwica ku kigero cyo hejuru.

Umukuru wa OMS Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko kuba ishobora kurushaho gukwirakwira muri Afurika no hanze y’Afurika “birahangayikishije cyane”.

Yagize ati: “Igisubizo mpuzamahanga gihuriweho ni ingenzi cyane mu guhagarika iki kiza no kurokora ubuzima.”

Ubushita bw’inkende bwandurira mu kwegerana, nko mu mibonano mpuzabitsina, kwegerana kw’umubiri no kuvugira cyangwa guhumekera hafi y’undi muntu.

Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo nk’ibicurane, ibiheri ku mubiri ndetse ishobora kwica. Muri rusange abantu bane kuri buri bantu 100 bayirwaye irabica.