Perezida Kagame uri Samoa yitabiriye inama ku guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije

Perezida Kagame uri muri Samoa yitabiriye Inama itegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga uzwi nka SMI (Sustainable Markets Initiative), uharanira guteza imbere ishoramari rirengera ibidukikije.

Ni inama yayobowe n’Umwami w’u Bwongereza, Charles III, muri Samoa, ahari kubera Inama Nkuru ya Commonwealth, izwi nka CHOGM2024.

Sustainable Markets Initiative ni gahunda yatangijwe na Charles III mu 2020 ubwo yari mu nama ngarukamwaka y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu yabereye i Davos mu Busuwisi.

I Apia muri Samoa, hari kubera Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Umuryango Commonwealth w’ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, yatangiye tariki 21 Ukwakira 2024.

Ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, ni bwo hazaba umuhango wo gutangizwa iyi nama kumugaragaro, ari nabwo u Rwanda ruzahererekanya ububasha na Samoa igiye kuyobora Commonwealth mu myaka ibiri iri imbere.