Abantu barenga 100 nk’uko amakuru y’ibanze abyerekana, bapfuye nyuma y’uko igice cy’ikirombe cya zahabu gicukurwa n’abacukuzi b’intoki gisenyutse mu gace ka Zamboyé, mu Burengerazuba bwa Repubulika ya Centrafrique, hafi y’umupaka ugihuza na Cameroun.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 18 Kanama 2026, ubwo ubutaka bwo muri iki kirombe bwagwiraga abantu bari bari hasi bagicukura zahabu. Abayobozi bo muri ako gace bavuze ko mu ntangiriro byari bigoye kumenya umubare nyakuri w’abapfuye, kuko ibikorwa byo gushakisha no gutabara abakiri munsi y’itaka byari bigikomeje.
Amakuru yatangajwe n’abaturage n’abacukuzi bari aho, yabanje kuvuga ko abantu bagera kuri 40 bari bamaze kubarurwa ko bapfuye, ariko andi makuru yakurikiyeho agaragaza ko umubare ushobora kuba ugeze nibura ku 100, ndetse ugakomeza kwiyongera uko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.
Laurent Ngon Baba, uhagarariye agace ka Baboua, yavuze ko byari bigoye gutanga imibare ihamye mu gihe hari hakiri abantu benshi bakekwaga kuba bari munsi y’itaka.
Umwe mu bacukuzi bakorera muri icyo kirombe, Cédric Mbango, yavuze ko byari ibyago bikomeye cyane, aho igice kinini cy’ubutaka cyahise gisenyuka kigatwikira abantu benshi bari bari mu kazi.
Yagize ati: “Ubutaka bwarasenyutse burundu, butwikira abantu.” Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gutabara byatangiye nyuma ya saa munani z’amanywa, ariko ko hari hakiri abantu benshi batari baboneka.
Iki kirombe cya Zamboyé giherereye nko mu birometero 50 uvuye mu mujyi wa Baboua, hafi y’umupaka wa Cameroun. Ni agace karimo ibirombe byinshi bya zahabu bicukurwa n’abaturage ku buryo bw’ubucukuzi bw’intoki.

