Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abakomiseri bashya kurinda icyizere Igihugu cyabagiriye

Madamu Domitilla Mukantaganzwa, Perezida w’urukiko rw’ikirenga yasabye abakomiseri bashya ba Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu kurangwa n’ubunyangamugayo no kuzuza neza inshingano bahawe, baharanira ko uburenganzira bwa buri wese uba mu Rwanda bwubahirizwa.

Yabigarutseho ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, mu muhango wo kurahiza abakomiseri batatu bashya wabereye ku cyicaro gikuru cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Abakomiseri barahiye ni Athanasie Nyiragwaneza, Viateur Bangayandusha na Aissa Umutoni. Bashyizwe muri iyi myanya mu nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2026, nyuma imyanya yabo yemezwa na Sena ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026.

Mu gihe Sena yasuzumaga kandidatire zabo, Abasenateri baganiriye ku byo buri wese azashyira imbere mu kazi ke, banatanga ibitekerezo ku buryo bashobora gufasha kunoza imikorere y’inzego bagiye gukorera.

Domitilla Mukantaganzwa yashimye ubushake aba bakomiseri bagaragaje bwo kwemera izi nshingano, avuga ko ubumenyi n’ubunararibonye butandukanye bafite bishobora gufasha Komisiyo kurushaho kunoza imikorere yayo.

Aissa Umutoni
Aissa Umutoni
Athanasie Nyiragwaneza
Athanasie Nyiragwaneza
Viateur Bangayandusha
Viateur Bangayandusha

Yagaragaje ko Aissa Umutoni asanzwe afite ubunararibonye muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, mu gihe Athanasie Nyiragwaneza yahoze ari Umudepite. Viateur Bangayandusha we yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo muri Institute of Legal Practice and Development (ILPD).

Yanavuze ko ubunararibonye bwabo, cyane cyane ubumenyi mu by’amategeko, ari umutungo ukomeye bazifashisha mu guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati: “Mwatoranyijwe mu bantu benshi, mukwiye gukoresha neza icyizere mwagiriwe. Iki ni igihe cyanyu cyo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”

Yabasabye kandi gukoresha neza igihe bazamara muri izi nshingano, bagaharanira ko ibikorwa byabo bigirira akamaro Igihugu n’abagituye. Yabijeje ubufatanye mu gihe bazaba bakora inshingano zabo.