Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Tanzania: Perezida Samia yabwiye abanenga ingendo ze ko ari abatumva akamaro kazo - FLASH RADIO&TV

Tanzania: Perezida Samia yabwiye abanenga ingendo ze ko ari abatumva akamaro kazo

Perezida Samia Suluhu Hassan yasubije abamunenga ko asigaye ahora mu ngendo mu mahanga, ko urebye usanga zifitiye abaturage bose akamaro ataba ari mu bukerarugendo.

Uyu mutegetsi yabugiyeho muri Werurwe uyu mwaka asimbuye nyakwigendera John Pombe Magufuli utarakundaga kuva mu gihugu abyita inyungu z’ubukungu.

Ikinyamakuru The Citizen cyanditse ko ubwo yari mu ntara ya Arusha, perezida Suluhu yanenze abamushinja kuba mukerarugendo, ko ari ba murondakabi kuko ingendo ze zagize akamaro.

Nta gihugu mu karere Perezida Samia atarasura mu mezi make amaze ku butegetsi ndetse yanasuye Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Gusa kuri we ngo uwashaka kumenya akamaro k’ingendo ze yakwibuka ko urugendo yagiriye muri Kenya rwafunguye amarembo y’ubucuruzi bukikuba 6 mu mezi 6 gusa.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko perezida wabo ingendo ze za buri munsi mu mahanga, ari ugusesagura umutungo usanzwe utanahagije, ariko we asanga ari imwe mu nzira zo ku wongera.