Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
USA: Umuntu wa mbere yashyizwemo umutima w’ingurube - FLASH RADIO&TV

USA: Umuntu wa mbere yashyizwemo umutima w’ingurube

Umunyamerika yabaye umuntu wa mbere ku isi utewemo umutima w’ingurube yakujijwe mu ikoranabuhanga  rizwi nka genetically-modified.

David Bennett, w’imyaka 57, ameze neza nyuma y’iminsi itatu ishize akoreweho uko kubagwa kw’igerageza kwamaze amasaha arindwi mu mujyi wa Baltimore muri leta ya Maryland, nkuko abaganga babivuga.

Uko guterwamo urundi rugingo byafatwaga nk’icyizere cya nyuma cyo kurokora ubuzima bwa Bwana Bennett, nubwo bitazwi uko amahirwe ye yo kubaho igihe kirekire angana.

Umunsi umwe mbere yuko abagwa, Bwana Bennett yagize ati “Ni ugupfa cyangwa gukora uku guterwa urugingo.”

Abaganga bo ku bitaro bya Kaminuza ya Maryland bahawe ubwo burenganzira bwihariye n’ikigo kigenzura ubuvuzi muri Amerika ngo bamukorere uko kubagwa, gishingiye ku kuba Bennett yari gupfa mu gihe bitari kuba bikozwe.

Byari byaremejwe ko atujuje ibisabwa byo guhabwa urugingo rw’undi muntu, icyemezo akenshi gifatwa n’abaganga iyo ubuzima bw’umurwayi bumeze nabi cyane.

Nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n’ishuri ryigisha ubuvuzi bw’abanu ryo muri Kaminuza ya Marylan, Bartley Griffith, muganga ubaga, yavuze ko uko kubaga kwakorewe uwo mugabo kuzatuma Isi “Itera intambwe imwe irushaho kwegera gucyemura ikibazo gikomeye cy’ubucye bw’ingingo zo gutera abarwayi.”

 Icyo kibazo gikomeye gituma abantu 17 bapfa buri munsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bategereje kubona urugingo rwo gusimbura urundi, mu gihe amakuru avuga ko abandi bantu barenga 100,000 baba bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa urugingo.