Tanzaniya: Polisi yitandukanyije n’ifatwa ry’umurwanashyaka wa CHADEMA

Polisi yo mu gace ka Songwe mu magepfo ya Tanzaniya, yatangaje ko itazi amakuru yo gufatwa kwa Mdude Nyangali, umurwanashyaka w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi bivugwa ko yashimuswe n’abantu bataramenyekana.

Bwana Nyangali azwi cyane kuko akunze kunenga ku mugaragaro bimwe mu byemezo bya politiki bya Perezida John Pombe Magufuli n’ishyaka rye Chama Cha Mapinduzi(CCM).

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu banyuranye muri Tanzaniya no hanze yayo bari kwandika cyane bati ‘#BringBackMdudeAlive’ basaba ko agarurwa iwe ari muzima.

Inkuru y’ikinyamakuru MWANANCHI iravuga ko ishyaka abarizwamo, Chama cha Demokrasia na Maendeleo (CHADEMA), ryatangaje ko ryifuza ko uyu murwanashyaka waryo agarurwa ari muzima.

CHADEMA ivuga ko Mdude Nyangali yafashwe n’abagabo bane bitwaje intwaro, ku mugoroba wo kuwa gatandatu avuye aho akorera. Kugeza ubu ntibazi aho aherereye.

Leave a Reply