RDC: 30 barohamye mu bwato barapfa mu karere ka Inongo

Umuyobozi w’Akarere kitwa Inongo kabereyemo iriya mpanuka witwa Simon Mbo Wemba, avuga ko bariya aribo bamaze kuboneka ariko bagishakisha abandi.

Iriya mpanuka yabereye mu kiyaga kitwa Mai-Ndombe. Hari amakuru avuga ko buriya bwato bwarimo abantu bagera kuri 350.

Kugeza ubu ngo imibare iracyari iy’agateganyo. Ubwikorezi bukoresheje ubwato muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo ni bwo bukunda gukoreshwa, kubera ko nta mihanda ikoze neza ihaba kandi kubera ubunini bw’igihugu hakaba nta bibuga by’indege byinshi bihaba.

Abicwa n’amazi akanshi nta makote y’ubutabazi baba bambaye, kandi abenshi ntibaba bazi koga.

Muri Mata, 2019 impanuka ebyiri zahitanye abantu 167. Byatumye Perezida Tshisekedi ategeka ko abafite ubwato batwaramo abagenzi bagomba gushaka amakoti y’ubutabazi.

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ni cyo gihugu kinini mu bindi biri munsi y’ubutayu bwa Sahara. Kubera intambara zihamaze igihe mu bice byinshi, byatumye kidatera imbere mu bikorwa remezo byinshi.

Akarere ka Inongo ni ko karimo umugi mukuru w’Intara ya Mai-Ndombe. Muri 2009 imibare yerekenaga ko kari gatuwe n’abaturage 45 159.

Leave a Reply