I Remera ku cyicaro gikuru cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA),haberaga amatora y’abagize ishyirahamwe ry’abahoze bakinira Amavubi akaba ari amatora yasize Niyonzima Haruna ahawe imirimo mishya naho Eric Zidane ukinira Polisi agirwa Visi perezida wa kabiri w’iri shyirahamwe.
Amatora ya FAPA yabaye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 06 Mata, usibye gushyiraho abayobozi bashya yari anagamije kwemeza amategeko shingiro mashya azagenga iri shyirahamwe aho amwe muriyo ari ayongera mu buyobozi abakina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda haba mu bagabo no mu bagore.
Aya matora akaba yasize Murangwa Eugène yongeye gutorerwa kuba perezida ,Nshimiyimana Eric aba Visi Perezida wa Mbere naho Visi Perezida wa Kabiri aba Nsabimana Eric ‘Zidane’ usanzwe ari Kapiteni wa Police FC.

Indi myanya yatorewe yasize Haruna Niyonzima agizwe uhagarariye urubyiruko n’iterambere, Christine Musanganwa agirwa uhagarariye abagore mugihe Jimmy Mulisa yagizwe umunyamabanga mukuru yungirizwa na Gasingwa Micheal naho Sosthène Habimana agirwa umubitsi mu gihe uhagarariye ababa hanze y’u Rwanda (Diaspora) ari Mbonabucya Désiré.
Komisiyo Ngenzuzi igizwe na Kamanzi Karim (Perezida), Umwungeri Patrick na Twajamahoro Yves mu gihe Komisiyo Nkemurampaka irimo Habyarimana Innocent (Perezida), Masumbuko Jean de Dieu na Rukundo Jean Marie Vianney.
Komisiyo Ngenzuzi igizwe na Perezida n’abajyanama babiri naho muri Nkemurampaka harimo Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Abitabiriye inteko rusange yo kuri uyu wa Mbere bahise baba abanyamuryango ba FAPA mu gihe abakinnye mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere n’abagikina (abagabo n’abagore) bashaka kujya muri iri Shyirahamwe bazajya babisaba.






















Amafoto: Igihe

